Zimbabwe:Igifungo kigera ku myaka 20 ku bakwirakwiza ibihuha bya Covid-19 bifashishije WhatsApp na Facebook.

0
49

Ku wa kabiri, perezida wa Zimbabwe yihanangirije abantu ababuza kwirinda gukwirakwiza ibihuha ku cyorezo cya Koronavirusi ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko bashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 20 kubera kubikora.Ibi Perezida Mnangagwa yabitangaje agira icyo avuga ku nkuru yari yakwiriye ivuga ko igihugu cyose cyashizwe mu kato kubera Koronavirusi biturutse ku itegeko rye.


Emmerson Mnangagwa avuga ko aya makuru yagize ati “birababaje,” yagize ati: “Sinigeze mvuga amagambo nk’aya.”Ibi yabitangaje ubwo yari mu ruzinduko mu mujyi wa Gweru. Yakomeje agira ati: “Ubu dufite itegeko rihana abatanga amakuru y’ibinyoma […] Niba rero dufashe uyu muntu [ukwirakwiza amakuru y’ibinyoma] bigomba kuba intangarugero, kandi bigomba kwinjira byibuze ku rwego rwa 14 rw’ibyaha,aho uzafatwa yahabwa igifungo cy’imyaka 20.


Ibi byaje nyuma y’uko ku ya 30 Werurwe, Mnangagwa yari yatangaje ko ibikorwa by’ubucuruzi n’amashuli byari kuzafungwa mu gihe cy’iminsi 21, mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa rya virusi.Icyo gihe abaturage bose basabwe kuguma mu ngo, usibye ibikorwa by’ingenzi bijyanye no gushaka serivisi z’ubuzima cyangwa kugura ibiryo, n’ibindi.


Nk’uko kaminuza ya Johns Hopkins ibitangaza, abategetsi bo muri iki gihugu cya Afurika bemeza eko hapfuye abantu 4 muri 29 banduye COVID-19 kugeza ubu.Iyi virusi yagaragaye bwa mbere mu Bushinwa ikwirakwira mu bihugu n’uturere 210 ku isi hose.

Kugeza kuri uyu munsi, Ku isi hose habaruwe abantu barenga miliyoni 2,75, aho abapfuye bagera ku 192.000 naho hafi 756.000 barakize.
Mnangagwa ukunda gutazirwa akazina k'”ingona”(the crocodile),yaje ku butegetsi nyuma yo kwegura kwa Robert Mugabe mu 2017.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here