Dore Abantu 5 babyibushye kurusha abandi ku isi (Amafoto).

0
515

Mu buzima bwacu bwa buri munsi hari ibintu bamwe bumva bagatangara cyangwa se bakabifata nk’ibitabaho,akenshi kuberako ari ubwambere babyumvise mu matwi yabo.Ntibimenyerewe ko umuntu yagira ibiro birega 250,kuko akenshi tumenyereye ko  inyamaswa arizo zishobora kugira ibiro byinshi cyane ndetse zikaba zanageza no mu matoni.Kuri ubu tugiye kubagezaho abantu batanu babyibushye kurusha abandi kw’isi.

5. Michael Hebranko.

Uyu mukambwe w’imyaka 66 Michael Hebranko, yavutse ku itariki ya 14 gicurasi 1953. Akaba yarigeze nawe guca agahigo ko kuba umuntu wambere ubyibushye mu 1990. Akaba uyu mugabo yari afite ibiro 410 kg.

4. Kenneth Brumley

Kenneth brumley ukomoka muri leta zunze ubumwe z’Amerika niwe uza ku mwanya wa kane, akaba yarigeze no kuba umuntu wa mbere ku isi ubyibushye aho yapimaga ibiro 468 kg.

3. Manuel Uribe.

Manuel Uribe niwe uza ku mwanya wa gatatu yavukiye ahitwa Monterrey Mexico mu w’1965.  Akaba yarigeze kumenyekana ho nk’umuntu warwaye umubyibuho ukabije utari geze kubaho mu isi y’abazima (morbid obesity) icyo gihe akaba yarapimaga ama pawundi (pounds) angana 1320 ni ukuvuga ibiro 594kg. Gusa akaba yaraje kubigabanya ubu akaba afite ibiro 200kg.

2. Donna Simpson.

Donna Simpson ni umunyamerika kazi akaba aza ku mwanya wa kabiri yavutse mu w’1967. Akaba yarigeze guca agahigo ku mugore wambere ubyibushye ku isi muri 2008. Akaba icyo gihe yari afite pounds 630 (630 Ibs) ni ukuvuga ibiro 283.5kg.

1. Paul Mason

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cy’ubwongereza su bwambere abaye uwambere ku isi mu bantu babyibushye cyane,dore ko yigeze guca agahigo k’umuntu ubyibushye cyane,aho yapimaga ibiro 444,5kg.Nyuma yaje kubagwa agabanukaho ibiro, aho yaje kuva kubiro 444,5kg akagera kubiro 254kg.Na nubu Paul Mason niwe uza kumwanya wa mbere akaba afite ibiro 252kg.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here