Urukozasoni mu ndirimbo ya Mr.Kagame na Bruce Melody rukomeje kuvugisha benshi amangambure

0
828

Hashize iminsi micye, hasohotse amajwi n’amashusho y’indirimbo y’abahanzi nyarwanda Mr.Kagame na Bruce melody, amashusho yayo akaba yarafashwe anatunganywa na producer wo mu gihugu cya Tanzania uzwi nka Kenny.

Nyuma yaho isohokeye, yagiye ivugwaho byinshi bitandukanye byateje impaka ahanini kubera amagambo akubiyemo benshi bahuriza kukuba ari ukuzimiza urukozasoni.

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo bagira bati, ”ntiza nanjye numveho ,…ngirira imbabazi mpuheho kuko nanjye singitereta”, ibintu bisa nko kuzimiza ariko buri wese yahita atahura icyo bishatse gusobanura.

Mr.Kagame nawe mu bitero bye yagiye akoresha amagambo atavugwaho rumwe, hari nkaho agira ati, yoo,sincurika icupa ,umva tokeni niyo nshaka.Ubu meze nk’ishovari ,umunara wibaberi ukeneye kugushwa…nagucanganya ukaremba ubishaka utabishaka…nagucapa fimbo …nashingamo ipoto “

Kwandika amagambo benshi bita ay’ibishegu ni uburyo abahanzi bakoresha kugirango bikururire amatwi y’abayumva, bityo bikarangira indirimbo yumviswe ndetse isangijwe cyane, intego ya buri wese usohoye indirimbo.

Leta y’uRwanda yagiye ifatira ingamba indirimbo zinyuranye zavugwagaho bumwe muri ubu butumwa, hihanangirizwa abahanzi kenshi babwirwa ko bihabanye n’umuco nyarwanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here