Umuyobozi wo mu Buhinde yaburiye abaturage ko nibataguma mu ngo bazaraswa .

0
152

Umuyobozi wa Leta ya Telangana yo mu gihugu cy’Ubuhinde yaburiye abatuye muri ako gace ko nibatubahiriza amabwiriza ngo bagume mu ngo zabo azohereza abasirikare bakabarasa.

Ibi bije nyuma yaho icyorezo cya Covid-19 cyibasiye ako gace bigatuma hashyirwaho ingamba zo kugabanya ikwirakwiza ryacyo harimo no gusaba abantu kuguma mu ngo zabo.

Nyamara bamwe mubatuye iyi Leta barinangiye bakomeza gahunda zabo nkaho ntacyabaye,ibintu byarakaje umuyobozi w’iyi Leta .Rao yatangaje ati,”Abantu nibatumvira polisi nzasaba ingabo zihabwe amategeko yo kurasa uwo zibonye”.

Iyi Leta ya Telangana hamwe ifite abanduye Covid-19/bagera kuri 36 .

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here