Umukinnyi ukomeye cyane mu Bwongereza yafatiweho icyuma aribwa

0
124

Umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Tottenham yo mu Bwongereza Dele Alli yafatiweho icyuma n’abajura bari baje iwe kwiba mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Daily Maily ,uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga yakomerekejwe mu maso ariko ngo nta bikomere bikabije afite.

Abagabo babiri binjiye mu rugo rwe mu majyaruguru ya Londre ahagana saa sita zijoro.

Alli yari ari mu kato n’umuvandimwe we Harry Hickford ndetse n’abatambukanyi babo n’inshuti imwe.

Ibyibwe harimo imikufi ihenze n’amasaha.Iwabo wa Alli hari amacamera ashinzwe gucunga umutekano ,akaba yashyikirijwe polisi ngo itangire iperereza.

Bivugwa ko umwe mu bajura yakubise Alli mu kanwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here