Umugore yirukanwe mu nzu yakodeshagamo nyuma afatwa ku ngufu imbere y’abana be aho yararaga mu kizu kituzuye.

0
1500

Mu gace ka Mihango mu gihugu cya Kenya mu murwa mukuru Nairobi, umugore w’imyaka 27 ufite abana 2 yirukanwe mu nzu ashyirwa hanze n’ibintu bye byose na nyir’inzu. Uyu mugore bimushobeye ajya kuba mu kizu kituzuye nibwo yaje gufatwa ku ngufu imbere y’abana be.

Uyu mubyeyi uri mu buzima buteye agahinda cyane, akaba akomeje gutabaza abagira neza ko bamufasha kuva aho ari kugeza ubu, ibi ni nyuma yaho amabandi amasunze mu kizu kituzuye yabaye agiye kubamo nyuko y’uko yirukanwe aho yakodeshaga, maze amafuta kungufu imbere y’abana be bareba.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru K24tv.Co.Ke gitangaza ko uyu mugore nyir’inzu waho yakodeshaga yamusohoye mu nzu. Ukwezi kukaba gushize we n’abana be bibera muri icyo kizu kituzuye.

Uyu mugore akaba yarabwiye iki kinyamakuru ko yararimo ideni ry’amezi abiri y’ubukode angana n’amashillingi ya Kenya ibihumbi cumi na kimwe( 11,000KSH) mu manyarwanda akabakaba hafi ibihumbi mirongo cyenda na birindwi(97,000 RWF).

Akomeza avuga ko ubwo abana be babiri barimo umuto w’imyaka 3 w’umukobwa ndetse n’undi mukuru w’imyaka 7 w’umuhungu ubwo bariraga cyane nijoro, byatumye amabandi 2 yumva ko hafi aho hari abantu, niko kuza aho bari bari birangira afashe ku ngufu uwo mubyeyi.

Ayo mabandi akaba yaramufatiranyije nuko muri iryo joro hari hari kugwa imvura nyinshi ku buryo niyo yari gutabaza nta muntu wari kumwumva ngo aze amutabare.

Uyu mugore yakomeje avuga ko ibikorwa yakoraga byamuhaga amafaranga, byari ugucuraza imbuto ku muhanda wa Mombasa, bikaba byarahagaze kubera icyorezo cya Coronavirus cyatumye abakiriya bagabanuka kubera ko bibera mu rugo ndetse n’ibiciro byo kugura ngo abike imbuto nyinshi bikaba byarazamutse.

Kugeza ubu akaba arimo kugerageza gukora akazi ko gufurira abantu imyenda mu ngo zabo nuko bakamuha amafaranga, ariko ngo n’ubundi akomeje kuzitirwa nuko hari bamwe bamwima ako kazi kubera gutinya Coronavirus.

Uyu mubyeyi akaba arimo arasaba ubufasha bw’ibyo kurya ndetse n’ubufasha bw’uko yagezwa kwa muganga ngo apimwe barebe niba nta birwara yaba yarandujwe n’ayo mabandi yamufashe ku ngufu.

Isoko y’inkuru: K24tv.co.ke

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here