Umugore yapfiriye mu gitanda cya Padiri nyuma yo kubeshya umugabo we ko agiye gusenga.

0
2644

Mu gihugu cya Zambia, umugore witwa Monica Mutale w’imyaka 42, usanzwe afite umugabo witwa Owen Mulenga yapfiriye ku rusengero mu cyumba cya Padri witwa Abel Mwelwa, nyuma ko kubeshya umugabo we ko agiye gusenga.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru faceofmalawi gitangaza ko Padiri Abel Mwelwa yatumijeho uyu mugore Monicah Mutale Mulenga, wari umwe mu bagize itsinda ry’abagore basengera kuri Kiliziya yitiriwe mutagatifu Maurice iherereye mu murwa mukuru wa Zambia, Lusaka.

Uwo mugore yemerenyije na Padiri kuza kuri Paruwasi mu ijoro ryo ku wa 4 Mutagatatifu, nyuma y’uko bari bapanze kuza gukorana imibonano mpuzabitsina, nibwo uyu mugore yabeshye umugabo we ko agiye kwifatanya n’abandi bagore gusenga.

Uyu mugore na Padiri ubwo bari gukorana imibonano mpuzabitsina muri iryo joro ryo ku wa 4 Mutagatifu, yaje gupfira mu cyumba cy’uwo mu padiri barimo kuryamana. Akimara gupfa, Padiri yahise atabaza bamwe mu bagore babanaga mu itsinda basengeramo ngo baze bamufashe guterura umurambo bawujyane ku bitaro bikuru bya Levy Mwanawasa.

Umugabo w’uwo mugore, Owen Mulenga yavuze ko yari asanzwe abizi ko umugore we agirana umubano wihariye n’uwo mu padiri.

Yagize ati:”Umugore wanjye yari amaze umwaka wose agirana umubano na padiri Mwelwa ariko naje kubimenya ku tariki ya 19 z’ukwezi kwa 11 umwaka ushize, nyuma yo kubona ubutumwa bugufu bandikiranye kuri What’s app”.

Mulenga yakomeje avuga ko nyuma y’uko uwo mu padiri ahagariswe mu bikorwa bya Kiliziya Gatorika byose, yari amaze gutanga ruswa ayiha abayobozi ba Polisi bakuye umurambo w’umugore we mu Kiliziya.

Uyu mu Padiri yaje gutegekwa kwishyura ibizakoreshwa byose mu gushyingura uwo mugore ndetse akajyanywa no mu nzego z’ubutabera kugira ngo asobanure neza iby’urupfu rwa Monicah Mutale.

Uyu mugore akaba asize abana babiri yabyaranye n’umugabo we Owen Mulenga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here