Umugabo yishe umuvandimwe we nyuma yo kumufata aryamanye n’umugore we

0
353

Mugace kitwa Kakamega muri Kenya Umugabo yishe umuvandimwe we nyuma yo kumufata aryamanye n’umugore we.

Ibi byabaye nyuma y’uko uyu mugabo yaramaze iminsi, inshuti ze n’abaturanyi bamubwira ko umuvandimwe we n’umugore we bafitanye umubano wihariye, ibi byatumye uyu mugabo arakara cyane yiyemeza kuzabifatira umunsi umwe baryamanye.

Nibwo abo 2 baje kwibwira ko umugabo yagiye atari bugaruke vuba, bahita bigira mu cyumba bajya kwishimisha kuko nyiri rugo atari ahari gusa ntibamenya ko umugabo yari yabacungiye hafi aho.

Umugabo niko kubagwa gitumo agasanga umuvandimwe we aryamanye n’umugore, bagerageza kwisobanura bavuga ko ntacyo bakoze nibwo uyu mugabo yahise afata icyuma agitera umuvandimwe we mu nda ahita apfa.

Police y’igihugu cya Kenya ikaba yahise ifata uyu mugabo aho akurikiranyweho icyaha cyo kwica, ikaba igira inama abasezeranye kudacana inyuma mu buryo bwo ku rwanya ibintu nkibi muri ibi bihe bikomeye byo kurwanya coronavirus.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here