Umugabo yagiye gucyura umugore we bamumwimye yahuka amatungo arayatemagura.

0
382

Umugabo ukomoka mu Karere ka Gisagara mu murenge wa Muganza yagiye gucyura umugore we, wari warahukaniye iwabo agezeyo baramumwima ataha mu rugo yarakaye yahuka amatungo ye arayatemagura.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko uwo mugabo yagiye gucyura umugore we ku wa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, ageze kwa Sebukwe baramumwima kuko yajyanye uburakari bwinshi.

Umugore w’uwo mugabo ngo amaze igihe kirenga icyumweru yahukanye kubera amakimbirane yagiranye n’uwo mugabo we.

Nyuma y’uko yaragiye gucyura umugore we bakamumwima yafashe ihene eshatu n’inka ebyiri bari batunze arazitema, nibwo abaturanyi babibonye baratabaza, ahita atabwa muri yombi ajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Muganza.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yavuze ko uwo mugabo akurikiranyweho icyaha giteganywa n’ingingo yi 190 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese ku bw’inabi, ufata amatungo cyangwa inyamaswa zororerwa mu rugo cyangwa uyatwara nabi ku buryo bubangamira ubuzima bwayo, aba akoze icyaha.

Iyo ahamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi 8 ariko kitarenze amezi 2 agacibwa n’izahabu y’amafaranga atari munsi yi 50,000 RWF  ariko atarengeje 100,000 RWF n’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi 15 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo gufata amatungo nabi cyangwa kuyatwara nabi byayaviriyemo gukomereka cyane cyangwa urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’amezi 2 ariko kitarengeje amezi 6.

Iyi ngingo ishimangira ko, umuntu wese ku bw’inabi wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo ye cyangwa ay’abandi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu ya mafaranga atari munsi 300,000 RWF ariko atarenze 500,000 RWF cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwatangaje ko raporo bufite ivuga ko uyu mugabo yashatse no kwica umugore we ari nabyo byatumye yahukanira iwabo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here