UK:Igikomangoma giteganyijwe gusimbura umwamikazi Elisabeth , Prince Charles yasanganywe Coronavirus.

0
197

Nk’uko tubikesha igitangazamukuru mpuzamahanga BBC.Ibisubizo by’ibizami bya nyuma byavuye mu ipimwa ry’igikomangoma cy’Ubwami bw’Ubwongereza,“Prince Charles of Wales” biremeza ko yanduye icyorezo cya Coronavirus.

Umuvugizi wa Clarence House yavuze ko kuri ubu Prince Charle ufite imyaka 71, ari kugaragaza ibimenyetso byoroheje bisanzwe ku barwayi ba Coronavirus yakomeje ahumuriza abaturage b’ubwami bw’Ubwongereza ko kuri ubu ubuzima bw’iki gikomanagoma bumeze neza,abaganga bari gukora ibishoboka byose.Uyu muvugizi yongeyeho kandi ko umugore wa kabiri wa Prince Charles, Camilla, Duchess of Cornwall nawe yaketsweho kwandura ,gusa ibizami byo kwa muganga bikaba bigaragaza ko atanduye.

Tubibutse ko Igikomangoma cya Wales (Charles Philip Arthur George; wavutse 14 Ugushyingo 1948), ari we muragwa wa mbere w’Ikamba ry’Ubwami bw’Ubwongereza,ni we wahita wicara ku ntebe mu gihe nyina Elisabeth wa Kabiri yaba atabarutse kuko ni muhungu mukuru wa Elizabeti wa II. Charles yavukiye mu ngoro ya Buckingham nk’umwuzukuru wa mbere w’umwami George VI n’Umwamikazi Elizabeth mu 1948.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here