Uburakari bwinshi nyuma yaho CNN y’Abanyamerika isebeje umuti wa Madagascar wa coronavirusi ikanibasira Afurika.

0
688

”Mu gihe inzego z’ubuzima ku isi ziburira ibyago ku bakoresha imiti itarasuzumwa,umuyobozi umwe uyobora igihugu cya Afurika arashaka gukoresha umuti gakondo mu kuvura abarwayi ba Coronavirusi kuri uwo mugabane”

Aya ni amagambo yatangajwe n’ikinyamakuru cy’Abanyamerika CNN ,aho kibazaga uburyo umuyobozi wa Madagascar Andry Rajoelina yihaye gukwirakwiza umuti ukozwe mu bimera byo muri icyo gihugu avuga ko uvura Coronavirusi.

Mu minsi yashize nibwo iki gihugu cyatangaje ko cyabonye umuti uvura coronavirusi ukorwa mubimera bisanzwe bizwiho kuvura malariya.

N’ubwo umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima OMS utarawemeza,ibihugu bimwe byo muri Afurika byatangiye kuwutumiza ngo birebe ko hari icyo wabimarira.

Amagambo yatangajwe na CNN yafashwe na bamwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga nkay’agasuzuguro ndetse arimo n’imyumvire ya bagashakabuhake.

Hari uwagize ati,”iyo uwomuti uva mu Burayi mwari kuwakira”.

Undi yagize ati,”Uwo muyobozi mutavuze izina ararigira,n’icyo gihugu kigira izina”

Ni kenshi ibinyamakuru byo mu Burengerazuba bw;isi byagiye bigaragaza gusuzugura ibihugu by’Afurika n’abayobozi babyo,ibintu byagiye byinubirwa n’abaharanira ukwigenga kuzuye k’uyu mugabane.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here