Rwanda:Umubare w’abarwayi ba Coronavirus ukomeje kwiyongera,uyu munsi hiyongereyeho 13.

0
109

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryaciye kuri tweeter ya Minisiteri y’ubuzima.Minisiteri y’ubuzima yagize iti “kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Mata 2020 hagaragaye abandi bantu 13 barwaye Koronavirusi “. Ibi bikaba byatumye umubare w’abarwaye Koronavirusi mu Rwanda ugera kuri 102.Muri abo barwayi Minisiteri y’Ubuzima yagiye ivuga aho baturutse:

Abantu 2 baje baturutse Dubai,abandi 2 baje baturutse muri Turikiya,mu gihe abAndi bantu 9 basigaye ari abatahuwe ko bahuye n’abandi barwaye Koronavirusi mu duce dutandukanye tw’igihugu. Minisante yakomeje ivuga ko abo bantu bose bagaragaweho Koronavirusi bose bahise bashyirwa mu kato kandi hakomeje gushakishwa abantu bose bahuye na bo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Minisante yunzemo ko abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa. Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Koronavirusi bagaragaza. Nta n’umwe urembye.Minisante yasoje isaba abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika. Nk’ uko byatangajwe na LetaRwanda, ingamba zongerewe igihe kandi zigomba gukomeza gushyirwa mu bikorwa.

Muri izo ngamba harimo ko abantu bose bageze mu Rwanda mu byumweru bibiri (2) bazashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14 guhera igihe bagereye mu Rwanda.

Minisante yasoje yibutsa abaturarwanda ko ibimenyetso by’ingenzi bya Koronavirusi ni inkorora, guhumeka bigoranye n’umuriro. Umuntu wese ugaragaza ibi bimenyetso asabwe kwihutira guhamagara umurongoutishyurwa 114, cyangwa akipimisha akoresheje telefone akanda *114# maze agakurikiza amabwiriza, cyangwa akoreheza email kuri callcenter@rbc.gov.rw, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250 788 20 20 80, cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here