Rwanda: Dore ibiri gukorwa mbere yuko umunyeshuri asubira i Wabo kubera COVID-19.

2
705

Nkuko tubikesha itangazo rya Minisitiri y’uburezi ishingiye ku itangazo rya Ministiri y’ubuzima ku ngamba zafashwe zo kwirinda icyorezo cya KORONAVIRUSI mu Rwanda. Minisitiri y’uburezi yafashe umwanzuro wo gufunga ibigo by’amashuri naza kaminuza ariko mugutaha kw’abanyeshuri hari ibiri gukorwa kugira ngo umutekano ndetse n’ubuzima bw’abanyeshuri byizerwe ko ari bizima.

Nkuko biri mu itangazo rya Minisitiri y’uburezi ibigoby’Amashuri byo muntara y’Uburasirazuba, Amajyaruguru n’Uburengerazuba bazataha kuwa 1 taliki ya 16/03/2020 naho intara y’amajyepfo n’Umujyi wa Kigali bari gutaha none ku cyumweru taliki ya 15/03/2020. Ntagiciro nakimwe cy’urugendo ababyeyi bazishyura byose bizizshyurwa na Minisitiri y’uburezi.

Nkuko tubikesha urukuta rwa twitter rwa REB (Rwanda Education Board), murwego rwo kubahiriza amabwiriza ya Minisitiri y’ubuzima abanyeshuri batangiye gusubizwa mu miryango yabo, mbere yuko umunyeshuri yinjira mu modoka arabanza agapimwa ndetse akanakaraba intoki kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze kurindwa iki cyorezo.

Kugeza ubu ntawundi mu rwayi wari watangazwa nyuma y’umuhide watangajwe ko afite iki cyorezo taliki ya 13/03/2020 mu Rwanda. Amakuru aracyashakishwa kandi yizewe murayasanga kuri www.kigalireports.com.

2 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here