Rwanda:Abavuzi gakondo bakusanyije imiti ishobora guhangana na COVID-19.

0
133

Aho benshi bakomeje ubushakashatsi kuri iki cyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) ku Isi, umugabane wa Afurika ukomeje kuza ku isonga mu gukoresha imiti gakondo mu guhangana na Koronavirusi doreko bimwe mubihugu byo muri Afurika byatangaje ko babonye umuti ushobora guhangana na Koronavirusi.

Ibihugu nka Madagasca na Zimbabwe nibimwe mu bihugu muri Afurika byageze ku muri ndetse ukaba uri no gukoreshwa ubu.

Amakuru atugeraho kuri Rwandan News uyu munsi mu Rwanda ngo abavuzi gakondo bari mu rugaga AGA Rwanda networks, bakusanyije imiti igera kuri 14 ishobora gusuzumwa ko yarwanya iki Cyorezo.

Abavuzi gakondo bahuriye mu rugaga ‘AGA Rwanda Network’, bamaze gushakisha imiti gakondo yafasha kuvura Koronavirusi, bakaba barayigejeje ku Kigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA), kugira ngo kibasuzumire niba iyo miti yakoreshwa mu kuvura iki cyorezo.

Iyi miti ngo bayihitamo bakurikije ibimenyetso umurwayi wa Koronavirusi agaragaza, kuko ngo buri muti uvura kimwe mu bimenyetso bya Koronavirusi.

Mu kigabiro Claire Mukeshimana, Umuyobozi wa NIRDA yagiranye ni ikinyamakuru Kigalitoday, yavuze ko kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda batangiye gukorana n’abavuzi gakondo, begeranya imiti bari basanzwe bakoresha, ubu bakaba bafite imiti igera kuri 14, igomba gukorerwa isuzumwa.

Gusa nubwo Afurika ikomeje kuza ku isonga mu kuvumbura imiti y’iki cyorezo ngo Umuryango w’abibumbye ushinzwe ubuzima WHO, wanze kwemera ko iyi miti iva muri Afurika ifite ubuziranenge.

Ariko nubwo iyi miti itaremerwa igihugu cya Madagascar cyaje ku mwanya wa mbere mu kuvumbura uyu muti kiratangaza ko ukora kandi bari no kuwukoresha.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here