Rusizi: impanuka ikomeye yabereye mu muhanda Huye-Rusizi.

0
627

Ku cyumweru tariki ya 26 mata 2020, mu mudugudu Gahuburuka, akagari ka Giheke mu murenge Giheke, mu karere ka Rusizi mu muhanda munini wa Huye-Rusizi habereye impanuka ikomeye cyane y’ikamyo yari itwaye amavuta yo guteka yerekeza i Rusizi.Umushoferi wari uyitwaye akaba yahise ahasiga ubuzima.

Iyi kamyo yari itwawe n’umushoferi w’Umunyakenya witwa Thomas Mwakisha w’imyaka 43 y’amavuko wakoreraga sosiyete yo muri kenya yitwa One to one.Uyu mushoferi yageze mu ikorosi atangiye kuzamuka mu muhanda ugana ku ruganda rwa Shagasha ananirwa gutaka iryo korosi, ikamyo ihita ibirinduka, icy’inyuma gitandukana n’icyi mbere.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba, CIP Karekezi Bonaventure, yemeje aya makuru avuga ko byatewe n’uko uwo mushoferi yananiwe gukata iryo korosi rihari, ikamyo ikaza kugwa bikarangira anahasize ubuzima.

Ubutumwa yahaye abashoferi nyuma y’iyi mpanuka, yagize ati:”Turasaba abashoferi bose ko igihe cyose batwaye imodoka bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda, bagasoma n’ibyapa biri ku mihanda cyane ko aribyo bibaburira imiterere y’umuhanda bagezemo.”

Umurambo wa nyakwigendera ukaba wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gihundwe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here