Reba amashusho n’amafoto ababaje y’umubyigano w’abateze imodoka muri Kigali ku munsi wa 1 abaturage bemerewe gusohoka

0
1457

Nyuma y’uko mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yabaye ku itariki ya 30 Mata 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kwemerera abaturage gukomeza imirimo y’abo ya buri munsi. Muri iki gitondo cyo ku wa 4 Gicurasi 2020,abatuye umujyi wa Kigari benshi babyukiye mu mihanda bafata amamodoka yaberekezaga mu duce dutandukanye twa Kigali.

Icyagaragariye buri wese ni uko ahenshi ingamba zashyizweho na leta zifasha abaturage kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Koronavirusi zitari zubahirijwe.Muri zo twavuga ko hagaragaye abagenzi batari bambaye udupfukamuwa (Mask).

Gusiga metero hagati y’umuntu n’undi ahenshi ntibyari byitaweho. Abantu bamwe bagiye bagaragara basuhuzanya.Uku kudakurikiza amabwiriza agamije kwirinda Koronavirusi byatangiye gutera impungenge Abanyarwanda benshi,ko imibare y’abandura ishobora kuzamuka mu gihugu.

Ubusanzwe imibare ikusanywa buri munsi mu bihugu bitandukanye by’Afurika yerekana ko Rwanda kugeza kuri ubu rwari kimwe mu bihugu bicye muri Afurika bihagaze neza mu guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi. Aya ni amwe mu mafoto yakusanyijwe mu duce dutandukanye twa Kigali.

Kuri ubu mu Rwanda imibare yerekana ko abantu 259 banduye Koronavirusi,muri abo 124 barakize barasezererwa.Mu gihe 135 bakirwaye,bakaba bari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro. Nta muntu n’umwe uritaba Imana ku butaka bw’u Rwanda azize Koronavirusi. Abantu 34 350 nibo bamaze gupimwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here