Police FC yamaze gutanga ikirego muri FERWAFA igaragaza akarengane, ivuga ko yasifuriwe nabi k’umukino w’abahuje na APR FC.

0
148

Ku wa 3 taliki ya 4/03/2020 kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo habaye umukino ukomeye cyane wahuzaga APR FC na Police FC, umukino waje kurangira APR FC itsinzwe igitego 1-0 rukumbi cyabonetse muri uyu mukino kikaba cyarabonetse ku munota wa 15 w’igice cya mbere cy’umukino gitsinzwe na Rutayizamu USENGIMANA Danny, umukino wari wasifuwe na TWAGIRUMUKIZA Abdul. Kugeza kuri ubu APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona kugeza ku munsi wa 21 ifite amanota 51 naho Police FC ikaza ku mwanya wa 3 n’amanota 43.

Urutonde rwa shampiyona ku munsi wa 21

Nyuma yaho uyu mukino urangiye ikipe ya Police FC itsinzwe hari amashusho yakomeje kuzenguruka agaragaza umukinnyi wa APR FC BUREGEYA Princes akora umupira n’akaboko m’urubuga rw’amahina ku mu mupira wari uhinduwe n’umukinnyi wa Police FC IYABIVUZE Osee, umusifuzi akaza kubyirengagize ntatange Penaliti, iyi kipe ikomeza ivuga ko abakinnyi ba APR FC bakoze amakosa kenshi umusifuzi ntabahe amakarita ahubwo agakomeza kubihanangiriza .

TWAGIRUMUKIZA Abdul wasifuye umukino wa Police FC na APR FC

Mw’ibaruwa Police FC yandikiye FERWAFA igiri iti “Kugaragaza akarengane”, muri iyi baruwa hakubiyemo kugaragaza ko umusifuzi TWAGIRUMUKIZA Abdul yasifuriye nabi iyi kipe ya Police FC aho yagiye yirengagiza amakosa abakinnyi ba APR FC bagiye bakora mu kibuga ntabahe amakarita ahubwo agakomeza kubihanangiriza, nyuma akaza no kubima penaliti bavuga ko yariyo nkuko bigaragara muri iyi baruwa, uyu musifuzi akaba yarahinduwe ku rutonde rw’abasifuzi ku munota wa nyuma, iyi kipe ikaba yasabye FERWAFA ko yasuzuma neza amakosa yakozwe n’uyu musifuzi kuri uyu mukino akaba yafatirwa ibihano.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here