Perezida yagiye mu kato k’iminsi 14 nyuma y’uko abarinzi be banduye Covid-19.

0
581

Nyuma y’uko ku isi hose abantu basaga miliyoni ebyeri n’igice mu bihe bitandukanye bagiye bagaragarwaho ubwandu bwa Covid-19,ubu iki cyorezo gikomeje kongera umuvuduko ku mugabane w’Afurika. Umuryango mpuzamahangawita ku buzima (OMS) watangaje ko ufite impugenGe ko mu minsi iri imbere. Afurika iri mu hazibasirwa cyane.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Mata 2020 ,ni ho amakuru ateye impugenge yasohotse yemeza ko umwe mu barinda perezida (GP,Presidential Guards) wa Sierra Leone, Julius Maada Bio, ibisubizo bye bigaragaza yanduye Covid-19,ibi bikaba byahise bituma Bwana Bio agomba kujya mu kato k’iminsi 14 kugira ngo akurikiranirwe hafi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ,Umuvugizi wa perezida w’iki gihugu giherereye muri Afurika y’iburengerazuba yemereye abanyamakuru ko muri iki gihe perezida agiye gukorera akato mu rugo rwe.Yaboneyeho no gutangaza ko kugeza kuri ubu,nta muntu wo mu muryango wa perezida wari wagaragaza ibimenyetso byose bifitanye isano na virusi.

Uyu muvugizi yagize ati: “Ababishinzwe barakomeza gukurikirana n’undi uwari we wese wabonanye n’uyu musilikali ugize umutwe w’abashinzwe umutekano perezida. Guverinoma izakomeza gukorera mu mucyo kandi isaba abaturage kwimakaza isuku n’andi mabwiriza yose agamije kubuza ikwirakwizwa rya Covid-19. Nyuma y’uko Bwana Bio ajya mu kato yasize ubutumwa kuri Twitter ye agira ati

”Nategetse ingabo guhita zigana ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyacu ndetse n’ahandi ku mipaka yose n’inzira zose z’ubutaka zishobora kunyurwaho n’abantu baza mu gihugu cyacu,Ibi bigamije kongera umutekano no gushyigikira iyubahirizwa ry’ubuzima rusange n’amabwiriza ngishwanama”

Kugeza kuri ubu,imibare ya COVID-19 muri Sierra Leone guhera ku ya irerekana ko abantu 43 banduye,mu ari abo banduye,abantu batandatu barakize basubizwa mu ngo zabo,nta n’umwe uri itaba Imana muri iki gihugu azize Covid-19. 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here