Ngoma: Abagizi ba nabi bishe umugore barangije bamuca umutwe barawujyana.

0
418

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2020, Umugore witwa Muhawenimana Janvier w’imyaka 29 y’amavuko wo mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma yasanzwe mu gisambu yishwe yaciwe umutwe, abicanyi barawujyana basigaza igihimba.

Amakuru atugeraho aravuga ko uyu mugore yabonywe bwa mbere n’umuntu wari ugiye kureba igitoki cye bari bibye maze arebye hirya mu gisambu abona umuntu uryamye yishwe ahita atabaza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rurenge, Mapendo Gilbert yahamije iby’aya makuru avuga ko uyu mugore yishwe aciwe umutwe.

Yagize ati:” Twamusanze mu gisambu kidahinze ari aho yishwe ariko umutwe we ntabwo twabashije kuwubona”.

Yavuze ko amakuru bahawe n’abaturanyi ba nyakwigendera, ngo ni uko nta muntu bari bafitanye amakimbirane.

Ati:” Mu baturage twaganiriye bari baturanye nawe batugaragarije ko nta bantu bari bafitanye amakimbirane”.

Yavuze ko hari abantu bane bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, harimo abagabo batatu, umwe wabyaranye na nyakwingendera, umugore w’uwo umugabo wari mu mukeba we ndetse n’abagabo babiri baheruka kuvugana nawe mbere y’uko yicwa.

Yakomeje asaba abaturage ko igihe hari ikibazo cy’amakimbirane cyabaye, bajya batanga amakuru ku inzego z’ubuyobozi zikabafasha ndetse anabasaba gufasha inzego z’iperereza kugira ngo abakoze ayo mahano babashe gufatwa.

Nyakwigendera Muhawenimana Janvier akaba yitabye Imana asize abana babiri.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here