Musanze:Abaturage bacumbikiwe mu mashuri bugarijwe n’inzara

0
519

Ku itariki 2 Gicurasi 2020 ni bwo inzego z’ubuyobozi mu karere ka Musanze zafashe umwanzuro wo kwimura abaturage bari batuye mu kibaya cya Mugogo, giherereye mu kagari ka Gisesero mu murenge wa Busogo, nyuma yo kubona ko bugarijwe n’ikidendezi cy’amazi gikomeje kwigarurira icyo kibaya, ahanini biturutse ku mvura imaze iminsi igwa ari nyinshi.

Aba baturage nubwo bashima ubuyobozi bwabafashije kubona aho bakinga umusaya, bavuga ko bagiye kuhicirwa n’inzara kuko ngo amasambu yabo yari asanzwe abatunze yose yamaze kurengerwa n’aya mazi, mu gihe bari bafitemo imyaka biteguraga gusarura vuba.

Mu gihe ariko aba baturage basaba ko bafashishwa ibyo kurya kuko bugarijwe n’inzara aha bacumbikiwe mu mashuri, ubuyobozi bw’umurenge wa Busogo bwo si ko bubibona dore ko buvuga ko aba baturage bataragera aho gusonza kuko ibyo bari basanzwe bafite mu nzu byo bitangiritse kandi ngo n’ubuyobozi bukaba bwiteguye kubafasha mu gihe byaba bibaye ngombwa, nk’uko NSENGIMANA Aimable uyobora uyu murenge yabibwiye yabitangaje.

Imiryango 23 igizwe n’abantu 121 ni yo icumbikiwe muri iri shuri, nta cyizere bafite cyo kuzasubira mu mazu bari basanzwe batuyemo kubera aya mazi yamaze kuhigarurira, ubuyobozi bw’umurenge wa Busogo bukavuga ko inzego zitandukanye zirimo kubiganiraho kugira ngo harebwe uburyo aba baturage babona ahandi ho gutura.

Isoko y’inkuru:Tv/Radio 1

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here