Mr weasel Manizzo yibarutse umwana wa 21 na Miss Teta sandra.

0
148

Weasel Manizzo, umuhanzi ukunzwe cyane ukomoka mu gihugu cya Uganda, yibarutse umwana w’umukobwa akaba ari imbyaro ye ya 21, uyu mwana w’umukobwa bise Star Maria Mayanja, yamubyaranye na Miss Teta Sandra wamenyekanye cyane mu Rwanda mu kumurika ubwiza ndetse no gutegura ibitaramo.

Dr Jose Chameleon ubwo yabasuuraga mu bitaro bya Kisubi, niwe wabanje guhishura ifoto y’umwana w’umuvandimwe we weasel Manizzo, amwifuriza kuzagira imigisha muri iy’Isi.

Nkuko tubikesha urukuta rwa Instagram rwa Weasel Manizzo nawe yahise ashyira ifoto y’uruhinja kurukuta rwe agira ati Nguyu Star Maria Mayanja.

Muri Uganda, Weasel Manizzo ari mu byamamare bizwiho kugira abana benshi, abamuzi bakavuga ko mbere yo gucudika na Teta yari afite abana 20 bityo Star Maria Mayanja yabyaranye na Teta akaba yujuje umubare wa 21.

Mu gihe cyose uyu musore yabazwaga ku bijyanye n’urubyaro rwe, yirindaga kuvuga umubare gusa akavuga ko abana be ari benshi nta kindi arengejeho.

Isoko: Kigali today.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here