Mourinho yatutse Guardiola na Lampard badashaka gukina kubera coronavirusi

0
142

”Niba mudashaka gukina,mugume mu rugo murebe Bundesliga”

Aya ni amwe mu magambo yauje uburakari yatangajwe na Jose Mourinho,umutoza wa Tottenham ukomoka mu gihugu cya Porutigali.

Kuri uyu wa gatanu abatoza 20 batoza amakipe yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona yo mu gihugucy’u Bwongereza bagize inama hagati yabo irebera hamwe uko shampiyona yasubukurwa.Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya videwo.

Bamwe mu batoza bagaragaje kugenda biguru ntege aho bavuze ko batewe impungenge n’ubuzima bw’abakinnyi babo buzaba bushyizwe mu kaga.

Ku isonga ry’abatishimye harimo Pep Guardiola wa Manchester City na Frank Lampard wa Chelsea.

Jose Mourinho ufite ishyushyu ryo gusubukura imikino yabasubije mu magambo akakaye yavuzwe haruguru,abasaba ko bakwigumira mu rugo bagakurikirana shampiyona y’Abadage iri busubukurwe mu mpera z’iki cyumweru.

Jose Mourinho afite ibikombe bitatu bya Premier League yatwariye muri Chelsea.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here