Ku kiyaga cya Rweru, imirwano hagati y’abasirikare b’u Rwanda n’ab’Uburundi yahitanye 1

0
1542

Amakuru dukesha Ubuyobozi bw’igisilikare cy’u Rwanda avuga ko Ingabo z’u Rwanda zarasanye n’iz’u Burundi .Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 10 Gicurasi 2020, rivuga ko ibi byabaye ku wa Gatanu mu Murenge ka Rweru mu Karere ka Bugesera mu Burasirazuba bw’Igihugu.

Iri tangazo rivuga byabaye ubwo itsinda ry’abarobyi bo mu Burundi ryinjiraga mu mazi yo ku ruhande rw’u Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.Riti “Ubwo Ingabo z’u Rwanda zategekaga abo barobyi gusubira mu gihugu cyabo, Abasirikare b’u Burundi bari ku ruhande rwabo, batangiye kurasa ku ngabo z’u Rwanda, nazo zirabasubiza”.

Nta musirikare w’u Rwanda wigeze ugirira ikibazo muri uko kurasanaho ndetse n’abo bari barashe baturutse mu Burundi bahise basubira mu gihugu cyabo.Amakuru yatanzwe mu itangazamakuru n’inzego z’umutekano mu Burundi avuga ko hari umusirikare umwe w’iki gihugu wapfuye ubwo habagaho uku kurasana.

U Burundi buvuga ko bwarashe ku Rwanda mu rwego rwo kubuza Ingabo zarwo guta muri yombi abo barobyi bari barenze amazi.Ikiyaga cya Rweru gihuza u Rwanda n’u Burundi binyuze mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru n’Intara ya Kirundo mu Burundi. Gifite ubuso bungana na metero kare 100.

Mu 2014, iki kiyaga kandi kigeze kuzana amahari hagati y’ibihugu byombi ubwo hari imirambo yakunze kugaragara mu mazi yacyo ireremba hagati y’imbibi z’ibihugu byombi.

Hagati muri Nyakanga, abaturiye Ikiyaga cya Rweru, mu Burundi, bavuze ko babonye imirambo igera kuri 40 ireremba ku mazi. Iyi mirambo bivugwa ko yari iboshye amaguru n’amaboko cyangwa ifunze mu mifuka, yagaragazaga ibimenyetso by’iyicarubozo, bikaba bisa nk’igihano gikomeye, gihabanye cyane n’ubutabera busanzwe.

Icyo gihe Polisi y’u Rwanda yakoze iperereza bigaragaza ko iyo mirambo atari iy’Abanyarwanda ndetse ko nta n’umuntu n’umwe watatse ko yabuze uwe.

Ejo ku wa gatandatu tariki ya 9 Gicurasi Ikinyamakuru cy’Abanyamerika,ijwi ry’Amerika cyari cyanditse ko umusirikare umwe w’Umurundi,ari we umaze kumenyekana ko yaguye mu ruhererekane rw’amasasu rwumvikanye mu kiyaga Rweru ku ruhande rw’intara ya Kirundo mu Burundi.

Ijwi ry’Amerika rivuga ko ryatohoje amakuru bihagije,amakuru rifite avuga ko iyo imirwano yabaye hagati y’isaha ya saa cyenda n’iya saa kumi kuru uyu wa gatanu tariki 8 Nzeri 2020.

Ikiyaga cya Rweru kiri hagati y’u Rwanda n’Uburundi

Bubaye ubwa mbere abasirikare b’Uburundi n’ab’u Rwanda bakozanyaho mu rugamba rw’amasasu mu kiyaga Rweru, kuva mu mwaka wa 2015 imigenderanire y’ibyo bihugu bituranye ijemo agatotsi.

Isoko y’inkuru:Voice of America & Igihe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here