Kim Jong Un uyobora Korea ya Ruguru yapfuye

0
381

HomeAmakuru

By Chief Editor -April 26, 2020048

Amakuru menshi avuga ko umuperezida wa Koreya ya Ruguru,ufatwa na benshi nk’umunyagitugu Kim Jong Un yitabye Imana ku wa gatandatu nijoro.Gusa bitwe na politike y’ibanga rikomeye ry’iki gihugu,guverinoma ntiremeza aya makuru.Gusa ibitangazamakuru byo mu Bushinwa n’Ubuyapani biremeza kobifite amakuru yizewe ko umunyagitugu w’imyaka 36 yapfuye.

Amakuru avuga ko yapfiriye ku buriri bwe nyuma yo kubagwa umutima.Amakuru avaugwa Bwana Kim yabazwe umutima tariki ya 12 Mata 2020 .Umuyobozi wungirije w’ikinyamakuru gishyigikiwe na Hong Kong,akaba na mwishywa w’umushinwa  minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ubushinwa yabitangaje ashize amanga ko afite amakuru ava mu bubanyi n’amahanga bw’ubushinwa,igihugu cy’inshuti rukumbi ya Koreya ya Ruguru.

Uyu muyobozi wungirije wa Televiziyo ya “HKSTV Satellite Hong Kong Shijian Xingzou” ,mu magambo ye yagize ati “Amakuru mvana muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga aremeza ko Kim Jong-un yapfuye.

Andi makuru avuga ko itsinda ry’ubuvuzi ry’Abashinwa ryoherejwe mu murwa mukuru wa Koreya ya Ruguru ,Pyongyang.Umuganga w’Umushinwa,umwe mu bavugwa ko bari bagize itsinda ryoherejwe kuvura Kim Jong-Un nasize Bwan Kimmu bubabare bukabije.Nta bindi bisobanuro birambuye yatanze.

Uyu ni Kim Yo Jong ,mushiki wa Kim Jong Un bivugwa ko ari we uzahita ufata ubutegetsi


Kugeza kuri ubu makuru y’urupfu rwa Kim yateje ubwoba n’imvururu zikomeye mu baturage ba Koreya ya Ruguru , igihugu bikekwa ko gifite intwaro za kirimbuzi.Ibi bije nyuma amakuru yatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters yemezaga ko intumwa z’Ubushinwa zavuye i Beijing zerekeza muri Koreya ya Ruguru ku wa kane zirimo abaganga kabuhariwe mu kuvura indwara z’umutima.

Gusa kugeza kuri uyu munota leta ya Beijing yanze kugira icyo itangaza.Kuva ku wa mbere, impuha zakwirakwijwe ko umuyobozi wa Koreya ya Ruguru yari afite ubuzima bubi nyuma yo kubagwa umutima ku ya 12 Mata.

Uyu ni Kim Yo Jong ,mushiki wa Kim Jong Un bivugwa ko ari we uzahita ufata ubutegetsi


Kugeza kuri ubu makuru y’urupfu rwa Kim yateje ubwoba n’imvururu zikomeye mu baturage ba Koreya ya Ruguru , igihugu bikekwa ko gifite intwaro za kirimbuzi.Ibi bije nyuma amakuru yatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters yemezaga ko intumwa z’Ubushinwa zavuye i Beijing zerekeza muri Koreya ya Ruguru ku wa kane zirimo abaganga kabuhariwe mu kuvura indwara z’umutima.

Abayobozi ba guverinoma ya Koreya yepfo n’umuyobozi w’Ubushinwa hamwe n’ishami rishinzwe guhuza ibikorwa, bamaganye raporo zakurikiyeho zerekana ko Kim yari mu kaga gakomeye nyuma yo kubagwa.Bavuze ko nta kimenyetso bagaragaje cy’ibikorwa bidasanzwe muri Koreya ya Ruguru.


LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here