Kayonza: Abana babiri bagwiriwe n’umukingo bahita bitaba Imana.

0
246

Ku wa kane tariki ya 14 Gicurasi 2020, mu karere ka Kayonza Umurenge wa Murama akagari ka Muko umudugudu wa Ngoma, Abana bane bagwiriwe n’umukingo ubwo bari bagiye gushaka igitaka cyo gukurungira inzu, babiri muri bo bahasiga ubizima.

Amakuru atugeraho avuga ko abo bana bari mu kigero cy’imyaka 14 na 15 y’amavuko, bakaba bagiyeyo ababyeyi babo batabizi kuko bari bagiye guhinga, bahinguye basanga ntabari mu rugo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline, yemeje aya makuru ko abo bana bagwiriwe n’umukingo maze nk’ubuyobozi bahita batabara basanga bamaze kwitaba Imana.

Yagize ati:” Baduhaye amakuru batubwira ko abana bagwiriwe n’umukingo. Bari bane ariko babiri muri bo ntabwo bari munsi y’iryo taka. Ubwo barimo barahagata, nibwo itaka ryabaguyeho rirabapfundikira. Abari bari inyuma nibo batubwiye amakuru. Mu butabazi twakoze, twagiye tuhageze dusanga bashizemo umwuka.

Mutuyimama yavuze ko ababyeyi bababwiye ko atari bo babatumye iryo taka ahubwo bagiyeyo ku bushake bwabo, kuko bashakaga gusukura inzu.

Yasabye abaturage kujya birinda kujya mu binogo nk’ibyo mu bihe by’imvura kuko ubutaka buba bugize umukingo buba bworoshye bigatuma bushobora kubaridukiraho bakahasiga ubuzima.

Yanasabye ababyeyi kujya bamenya hakiri kare aho abana babo bagiye hato bataba bagiye ahantu nk’aho hashobora kubatwara ubuzima cyane cyane nko mu bihe by’imvura aho Ibiza biterwa nayo biba byiganje.

Tukaba twihanganisha imiryango y’abo bana, dusaba n’ Imana kubaha iruhuko ridashira.  

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here