Kamonyi: Umusore w’imyaka 18 yasanzwe mu giti yiyahuye

0
1562

Kuri uyu wa mbere tariki ya 13 mata 2020, mu mudugudu wa Kabungo akagari ka Kambyeyi, umurenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi niho basanze umusore ukiri muto w’imyaka 18 yimanitse mu giti yapfuye.

Ku Cyumweru, Hakizimana ngo yari yiriwe ku gasanteri iwabo, atashye aca ku iduka ry’umugore yari abereyemo umwenda maze uwo mugore aramwishyuza.

Hakizimana nibwo yatangiye gutongana, asimbukira uwo mugore batangira kurwana kuko ntamafaranga yo kwishyura ideni yari afite, nibwo abantu baje kubakiza birakaza uyu musore cyane.

Nyuma yo kurwana nuwo mugore bakaza kubakiza, Hakizimana yaratashye agera iwabo kwa sekuru na nyirakuru bwije afata imyenda ayishyira mu gikapu ntiyababwira aho agiye.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 13 Mata 2020, nibwo basanze umurambo w’uyu musore umanitse mu giti k’inturusu kiri munsi y’urugo mu isambu y’iwabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, Jean Damascène Mudahemuka yemeje aya makuru.

Ati: “Uriya mwana yarerwaga kwa nyirakuru, abaturage batubwiye ko uriya muhungu yashatse gukubita umugore abereyemo amafaranga abantu baramumukiza hanyuma undi atahana uburakari bukeye ku wa Mbere abaturage bamusanga yimanitse.”

Umurambo w’uyu musore wahise ujyanwa ku bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo  usuzumwe mbere y’uko ushyingurwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here