Kabuga Felicien yatawe muri yombi.

0
1159

Kabuga Felicien ,umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gutegura jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yatawe muri yombi i Paris mu Bufaransa  .

Umushinjacyaha mukuru w’urugereko rwihariye rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe na TPIR Serge Brammertz yavuze ko ifatwa rya Felicien Kabuga, ari ukwibutsa ko  abakoze jenoside bashobora kubiryozwa na nyuma y’imyaka 26 bayikoze.

Yakomeje agira ati: “Intekerezo zacu za mbere ziri ku bazize jenoside n’abayirokotse.”

Felicien Kabuga ari mu bashinze radiyo rutwitsi ya RTLM, akaba yari akurikiranyweho ibyaha 7, harimo gukora jenoside,gushishikariza rubanda kuyikora n’ibindi.

Kabuga kandi yaguze imihoro irenze 500,000 ayivanye hanze ikaba ari yo yaje kwifashishwa n’interahamwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Bitenganyijwe ko Kabuga ari bujyanwe muri kasho y’urwego rwashyizweho mu gusoza imanza z’abakekwaho ibyaha mu Rwanda ndetse n’icyahoze ari Yugoslavia aho azatangira kuburanishirizwa ari Ia Hague mu buholandi .

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here