Imodoka z’Abanyarwanda zakumiriwe muri Tanzaniya zimwe ziterwa amabuye.

0
334

Muri iki gihe icyorezo cya coronavirusi ,ibihugu byinshi byahagaritse ingendo zambukiranya imipaka zarahagaritswe haba iyo mu kirere cyangwa ku butaka.

Nyamara imodoka ziganjemo amakamyo atwara ibicuruzwa  zemerewe gukomeza kugenda kugira ngo ubucuruzi bukomeze gukorwa.

Leta y’u Rwanda yafashe ingamba z’uko amakamyo atwara ibicuruzwa ku mupaka wa Rusumo azajya ashyikirizwa abashoferi b’abanyarwanda bakaba ari bo bayageza I Kigali kubera ubwandu bw’iki cyorezo bwiganje muri iki gihugu.

Igihugu cya Tanzania,bamwe mu baturage bacyo ntibishimiye iki cyemezo aho bari kugitambamira cyane cyane ahitwa Benaco.

Amakamyo y’Abanarwanda ari muri ako gace ari kwimirwa ndetse yewe n’aya Batanzaniya ari gushaka kuza mu Rwanda ari guhagarikirwa aho.

Bamwe mu bashoferi bari bahari bavuze ko hari n’izamenwe ibirahuri  ubwo zageragezaga gutambuka.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here