Imikino imwe n’imwe iri gusubikwa mu b’ubutaliyani kubera Cronovirus yamaze kugera muri iki gihugu.

0
70

Mu gihugu cy’ubutaliyani imikino igera kuri 4 yose ya shampiyona yagombaga kubera mu majyaruguru y’iki gihugu yasubiswe hakaba harimo imikino yagombaga guhuza Torino na Parma,Verona na Cagliari, Atlanta na Sasuolo, Inter de Millan na Sampdoria. Iyi mikino ikaba yasubiswe bitewe n’icyorezo cya Cronivurus cyamaze kugaragara muri icyi gihugu cy’ubutaliyani.

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo mu majyaruguru y’ubutaliyani mu mijyi nka Lombardy na Veneto hagaragaye icyi cyorezo aho ibikorwa bigeye bitandukanye byahise bihagarikwa birimo ubwubatsi, ingendo, ibirori bigeye bitandukanye byagombaga kuba n’ibindi bintu byose bihuriramo abantu benshi.

Kugeza kuri ubu umubare wabamaze kwicwa n’icyi cyorezo cya Cronovirus uri kuzamuka cyane aho ugeze ku bihumbi bibiri  Magana tandatu(2600) kw’isi hose abenshi bakaba biganje mugihugu cy’ubushinwa ariho iyi virus yanatangiriye, kumugabane w’iburayi icyi cyorezo cy’iri kugaragara mubutaliyani cyane aho abamaze kwandura bagera kuri 200 naho abagera kuri 7 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu majyaruguru y’iki gihugu, bikaba byitezwe ko n’imikino yagombaga kuzaba mu mpera ziki cyumweru izasubikwa aho hagombaga kuzaba umukino ukomeye cyane uhuza ikipe ya Juventus na Inter de Millan.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here