Imbwa zigiye gukoreshwa mu gupima coronavirusi

0
1094

Mu Bwongereza hatangijwe inyigo yo kurebera hamwe uko imbwa zazajya zifashishwa mu gupima icyorezo cya coronavirusi.

Biramutse biciyemo,izi mbwa zazajya zibona virusi ya corona mu muntu mbere y’uko atangira kugaragaza ibimenyetso.Leta y’Ubwongereza yashoye akayabo k’amafaranga arenga miliyoni 500 z’amanyarwanda muri ubu bushakshatsi.

Imbwa zari zisanzwe zifashishwa mu gutahura malariya na cancer ndetse n’izindi ndwara.

Abashakashatsi bo muri London School of Hygiene batangaje ko igerageza rya mbere bazarikora ku bufatanye na kaminuza ya Durham .Hazafatwa ibipimo ku barwayi ba coronavirusi bo mu bitaro by’i Londre maze bikoreshwe ku mbwa esheshatu.

Nibikunda ,biteganyijwe ko imbwa imwe izabasha gusuzuma abarwayi 250 ku isaha.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here