Hamenyekanye impamvu u Burundi na Tanzaniya bititabiriye inama ya EAC y’Abakuru b’ibihugu

0
361

Kuri uyu wa gatanu Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru.

Ni ikiganiro kibanze kuri Covid -19ndetse n’ibibazo byo mu karere U Rwanda ruherereyemo.

Dr. Biruta yatangaje ko impamvu u Burundi butitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ari uko bwari mu bikorwa byo kwitegura amatora y’umukuru w’igihugu. Ngo ibikorwa by’uyu muryango iki gihugu kizabisubukura nyuma y’amatora.

Ku gihugu cya Tanzania, ngo cyahisemo kwibanda ku gukemura ikibazo cyarwo n’u Rwanda kirebana n’ibicuruzwa binyura mu muhanda wa Dar es Salaam -Kigali.

Leta y’u Rwanda yari yafashe icyemezo cyuko amakamyo azajya agera ku mupaka wa Rusumo ubundi agahabwa abashoferi b’Abanyarwanda bakaba aribo bayageza i Kigali.

Ibi byaje nyuma yaho bigaragaye ko abashoferi b’Abatanzaniya bari gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here