Hamaze kugaragara abandi bantu 4 barwaye coronavirus mu Rwanda

0
689

Ku wa 15 werurwe 2020, Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda iratangaza ko hamaze kugaragara abandi barwayi ba coronavirus 4.

Umuntu wa mbere urwaye coronavirus yagaragaye ku butaka bw’u Rwanda ku wa 14 werurwe akaba yari umuhinde wari umaze iminsi 6 ageze mu Rwanda.

Ku wa 15 werurwe 2020, ku cyumweru nibwo minisiteri y’ubuzima yatangaje ko hagaragaye abandi bantu 4 barwaye coronavirus, ibi byatumye umubare wabarwaye coronavirus mu Rwanda uzamuka ukagera kuri batanu (5).

Abo bantu harimo:

-Umunyarwanda ufite imyaka 34 wageze mu Rwanda ku itariki ya 6 werurwe 2020 aturutse mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo.

-Umuvandimwe we ufite imyaka 36 wageze mu Rwanda ku itariki ya 8 werurwe 2020 aturutse mu birwa bya Fiji.

-Umugabo w’umunyarwanda ufite imyaka 30 udaherutse kugirira ingendo mu mahanga.

-Umusore w’imyaka 22 ufite ubwenegihugu bwa Uganda wageze mu Rwanda ku itariki ya 15 werurwe 2020 aturutse i Londres mu Bwongereza.

Minisiteri y’ubuzima ikaba yatangaje ko aba barwayi bari kuvurirwa ahantu habugenewe, ikomeza inashishikariza abantu bose baba barahuye naba barwayi kwihutira kwisuzumisha bakitabwaho n’inzego z’ubuzima.

Minisiteri y’ubuzima ikaba ikomeza gusaba Abaturarwanda bose ko bagomba gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’ubuyobozi bw’urwego rw’ubuzima, bakomeza no kugira isuku cyane cyane gukaraba intoki igihe cyose, kutajya ahantu hahurira abantu benshi, no kumenyesha inzego zibishinzwe igihe ibimenyetso by’iyi ndwara bigaragaye hakoreshejwe umurongo wa telephone utishyurwa 114.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here