Guma mu rugo:Batawe muri yombi nyuma yo gufatwa banyereza inkunga yatanzwe

0
199

Nkuko tubikesha urukuta rwa twitter ya RIB (Rwanda Investigation Bureau), umuyobozi w’umudugudu n’ushinzwe Umutekano bo mu Mudugudu wa Ndera akarere ka Gasabo batawe muri yombi bakekwaho kunyereza inkunga yagenewe abaturage bagizweho ingaruka na gahunda ya guma murugo.

Aba bayobozi bakaba bafungiye kuri post ya RIB ya Ndera mu gihe hagikorwa iperereza kugira ngo hakorwe Dosiye izashyikirizwa ubushinja cyaha.

Guma murugo n’imwe mu ngamba zafashwe na Leta muburyo bwo kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19, aho imirimo yose yahagariswe harimo n’iyatungaga abantu mu mibereho ya buri munsi, nyuma Leta yaje gushishikariza abanyarwanda gufashanya mu mibereho kandi nayo ikabigiramo uruhare mu gufasha abaturage, ariko bimaze kugaragara ko ubuyobozi bw’inzego zo hasi zikoresha iyo nkunga mu buryo budakwiye.

RIB irashishikariza abaturage gutanga amakuru mu gihe hagaragaye ukoresha iyi nkunga mu buryo budakwiye nk’uko bimaze kugaragara hirya no hino mu gihugu.

Inkunga iracyakomeje gutangwa umunsi ku munsi nkuko bigaragara hirya no hino mu gihugu, abatarayibona ntibahangayike kuko gahunda iracyakomeje kandi abanyarwanda baracyashishikarizwa kuguma murugo kugeza ku italiki ya 19 Mata 2020.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here