Ese niki gitera umuntu kwiba nyamara ibyo arikwiba afite ubushobozi bwo kubyigurira?Menya byinshi kundwara yo kugira irari ryo kwiba ndetse n’uko wayirinda.

0
184

Umunyarwanda yaragize ati”uwiba igi yakiba n’inka kandi ingeso ipfa nyirayo yapfuye”.Kwiba n’ingeso ushobora gusanga mu Bantu bingeri zose n’ubwo abantu bakunda koroshya imvugo bakabyita kwitiza gusa uko byagenda kose gufata ikintu cyundi utagifashe babyita kwiba.

Nkuko tubikesha urubuga myoclonic.org rugarazako igihe bavuga ko umuntu afite indwara yo kwiba (Kleptomonia)ari cya gihe umuntu aba yumva afite inyota yo gufata cg gutwara ikintu kitarike ataruko agikeneye mu byukuri ahanini usanga icyo kintu kinafite agaciro gake(little value).Ubushakashatsi bugaragazako iyi ndwara igaragara gake ariko ikaba ar’indwara ikomeye cyane kuko mu gihe itavuwe ishobora gutera ibibazo kuri wowe ndetse n’inshuti zawe.

Ushobora kwibaza uti”ese niki gitera indwara yo kwiba (Kleptomonia)”?

Ubushakashatsi bugaragazako ntakintu kizwi mu byukuri gitera iyi ndwara ariko hari bimwe bishobora kuba intandaro y’ubu burwayi. Birimo:

-Kugabanuka kumusemburo wa serotonin ubusanzwe uyu musemburo udufasha mu kugenzura uko twiyumva (mood and emotion).

-Umusemburo wa dopamine nawo ugira uruhare mu gutuma umuntu agira ibineza neza.Indwara zose zigira umuntu imbata (addictive disorders) zituma ubwonko burekura umusemburo wa dopamine bityo rero umuntu akumva agize ibineza neza bigatuma akoresha ibisindisha kugirango amererwe neza aribyo birangira bimugize imbata.Uko umuntu akomeza kwiba ninako akomeza arushaho gukenera kubikora.

Ese n’ibiki byongerera umuntu ibyago byo kurwara iy’indwara?

Nkuko tubikesha urubuga myoclonic.org ubushakashatsi bwakozwe bugaragazako ubu burwayi butazwi cyane (uncommon) ibirero bigatuma abantu batajya kwivuza kandi barwaye.Ubu burwayi bukaba butangira nkoguhera ku myaka icumi  ariko bushobora no gutangira umuntu akuze.Mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragajeko bibiri bya gatatu(2/3)byaba burwaye ari abagore.Bimwe mu byongera ibyago byo kuba wakwibasirwa niyi ndwara ni ibi bikurikira:

-Kuba mu muryango wawe haruwagaragaweho niyi ndwara cg se umuntu wabaye imbata y’inzoga nabyo byakongera  amahirwe yokurwara iy’indwara.

-Umuntu usanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe nawe afite amahirwe menshi yokuba yarwara iy’indwara.

Ese n’ibihe bimenyetso biranga ubu burwayi?

-Kunanirwa guhangana n’irari rikurimo ryo gutwara cg kwiba ibintu udakeneye.

-Kumva udatekanye mu buryo bwibyi yumvo.

– Kumva wiyanze,kumva wicuza ndetse unicira urubanza kandi ufite ikimwaro n’isoni zokumva wafatwa  nyuma yo kwiba.

– Kugira irari ryo kwiba ibintu badakeneye cyane.

– Akenshi iyo biba ntibaba bashaka ku igomeka babikora kuko bashaka kwiba.

-Akenshi bibira mumaguriro rusange cyangwa se bakiba mu birori batumiwemo.

-Ibyo bakunda kwiba baba bafite ubushobozi bwo kubyigurira.

-Akenshi ibintu uyu murwayi y’iba ntagaciro biba bifite ugereranyije nuwo ariwe.

Ese ni gute wakwirinda ubu burwayi?

Nkuko twabibonye haruguru twabonyeko igitera ubu burwayi kitazwi neza ni nayo mpamvu rero uburyo bwo kwirinda butazwi neza.Biba byiza rero umuntu igihe abonye atangiye ku iba cg se kugira irari ryo kwiba ahise ashaka ubuvuzi bwihuse mbere yuko ububurwayi bwiyongera ndetse bikanamufasha no kwirinda ingaruka mbi zaturuka kubu burwayi.

Ese ubu burwayi buravurwa bugakira?

Yego ubu burwayi buravurwa bugakira.Nkuko tubikesha urubugamy.clevelandclinic.org bugaragazako Psychotherapy aribwo buvuzi bukorerwa umuntu ufite ikibazo cy’indwara yo gushyugumbwa (Impulse control disorders) cg uburwayi bwo kumva watwara ikintu cyabandi.Ubu buvuzi intego yabwo ni ukugirango bagufashe kumva impamvu ukunda gushaka gutwara ibintu byabandi noneho bakagufasha ku kwereka uburyoki wajya witwara mu gihe wumvise ugize iryo rari.

Akenshi kuvura iyindwara yo kwiba bagendera mu kugenzura imitekerereze ya muntu. Gusa rimwe na rimwe imiti ishobora gukoreshwa urugero:Naltroxine,uyu muti watanze ikizere ko ushobora kugenzura abantu bafite irari ryabagize imbata.  

Nibyiza ko umuntu akwiye kugana muganga hakiri kare mu gihe yumva atameze neza kugirango yirinde ko indwara yarushaho gukura.Ariko ikingenzi nu kwirinda dore ko kwirinda biruta kwivuza.Mugire ubuzima buzira umuze buzira indwara yo gukorakora cg kwiba!

Isoko y’inkuru:myoclonic.org,my.clevelandclinic.org

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here