Ese corona virusi yaba yarakorewe muri laburatwari?Ese mu bihugu bitandukanye imibare y’ubu bwandu ihagaze gute?Menya imvo n’imvano y’iki cyago gikomeje koreka imbaga.

0
946

Mu mezi ashize abaganga b’abashinwa bavumbuye icyorezo cy’ubukana bwinshi mu mugi wa Wuhan kitari cyari geze kigaragara kuri iyi si dutuye.Bahise bemeza ko cyari isoko y’umusonga wari umaze iminsi micye ushegeshe uyu mugi nk’uko tubikesha “state media”.Icyo cyorezo cyatangiye gihabwa izina rya Corona Virus gusa nyuma abahanga mu byorezo baje kugiha izina ryihariye rya COVID-19.

Nk’uko tubikesha ikigo mbarurishamibare mpuzamahanga Johns Hopkins,igiteranyo cy’abagaragaweho iyi ndwara ni abantu 127 000 ku isi yose kugeza none ku itariki ya 12 Werurwe.Iki cyago kimaze guhitana abantu 4640 ku isi hose,abenshi ni Abashinwa mu gihe 1336 bava muri Leta Zunze Ubumwe bw’Amerika na bo basanganwe bagezweho n’iki cyorezo cya COVID-19.Ibihugu 106 bitandukanye kandi byakandagijwemo akarenge n’iyi Virusi cyane hibasiwe Ubushinwa,Koreya Yepfo,Ubutaliyani na Irani.

Iyi virusi cyane cyane yandura mu buryo busa nk’ubw’ibicurane bisanzwe.Ni indwara yandura mu nzira z’ubuhumekero aho ihererekanwa mu gihe uyanduye akorora,yitsamura cyangwa avuga.Iyi virusi nyuma y’uko yinjiye mu mubiri w’umuntu,umurwayi wayo atangira kugaragaza ibimenyetso byayo hashize iminsi 5 gusa bishobora no gufata igihe cy’ibyumweru bibiri,umurwayi ataragaragaza ibimenyetso.Ibyo bimenyetso akenshi aba ari umuriro mwinshi,gukorora cyane no guhumeka bigoranye.

Kuri ubu ubushakashatsi bw’umuti n’urukingo bwayo burarimbanyije.Byitezwe ko mu kwezi kwa Mata uyu mwaka umuti n’urukingo byaba byatangiye guhabwa abantu.Mu kwirinda iki cyorezo tugirwa inama yo gukaraba intoki,kugendera kure abantu yagaragayeho,kwambara agatambaro karinda umunwa n’amazuru kazwi nka maske igihe uri duce yagaragayemo.

Mu gihe ubushakashatsi bw’umuti n’urukingo bugikomeje,corona virus na yo ikomeje gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga mu mpande zose z’isi

Tugarutse ku nkomoko y’iki cyorezo usanga ifitanye isano n’indi virusi yitwa SARS-CoV. Abashakashatsi kandi bagaragaza ko ikomoka mu nyamaswa zitandukanye ziganjemo ibiguruka nk’uducurama n’ubundi bwoko bw’ibisiga.Ibi biza bivuguruza ibihuha ko iyi virusi y’aba yarakozwe n’Abanyamerika kumpamvu zo gutsinda intambara y’ubucuruzi bahanganyemo n’Ubushinwa.Ibindi bihuha na byo byavugaga ko yaba yarakozwe n’abamwe mu baherwe ku isi bashobora kungukira mu kubaka ibitaro mu bihugu iki cyorezo kiba cyagaragayemo.

Ikindi ntitwabura kubabwira ko nubwo iyi virusi ishegeshe isi ku buryo bukomeye,gusa abantu 68 000 ku isi bashoboye gukira iyi ndwara,ubu ubuzima bwabo bukaba bumeze neza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here