Dore amasaha leta y’u Rwanda yatangaje utagomba kurenza ukiri mu kabari.

0
342

Mu rwego rwo kurushaho kugabanya ikwirakwizwa rya COVID-19 coronavirus, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda yasohoye itangazo ririmo ingingo 6 zihaamagarira abaturarwanda bose muri rusange ndetse n’inzego zimwe zihariye kubahiriza amabwiriza amwe n’amwe.Muri aya mabwiriza harimo

1. Amasaha yo gukora  mu tubari: utubari muri Kigali tugomba gufunga bitarenze saa tatu z’ijoro (21h 00), naho mu cyaro isaha yo gufunga ni saa moya (19h00).

2. Ibikorwa by’amasengesho: Ntabwo byemewe kwimurira ibikorwa by’amasengesho  ahatarabugenewe nko mu byumba by’amasengesho, ingo z’abantu, cyangwa ubuvumo.

3.Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi  yasabye abaturarwanda  kugira isuku y’umuntu ku giti cye, cyane cyane binyuze mu gukaraba intoki kenshi n’isabune, ndetse no gusukura amazu, amasoko, gare, resitora, n’utubari.

4. Abaturage baributswa kandi kwirinda kwegerana ,bakazajya basiga intera hagati yabo nibura metero imwe (1) ahantu huzuye abantu nko mu masoko cyangwa mu tubari, kandi bakirinda gusangira n’abandi bakoresheje ibikoresho bimwe.

5. Inzego z’ibanze zirasabwa gukomeza kuyobora abaturage no kubakangurira guhindura imyitwarire,bakagira imyitwarire ifasha mu kurwanya iki cyorezo.

6. Inzego z’ibanze zifatanije n’inzego z’umutekano zizakomeza gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza. Itangazo ryagaragaye ryasinyweho na  Prof. SHYAKA Anstase Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu .

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here