Abantu barenga 325,000 bari mu batemera ko Joe Biden yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bari gutegura uburyo bazitabira umuhango wo kurahira kwa Donald Trump nk’uwayatsinze.

Nk’uko igitangazamakuru The Independent cyabitangaje, aba bantu bamaze kwemeranya ko uyu muhango uzakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rihuza amashusho, ku rubuga rwa Facebook, ari na ho hari kubera ubukangurambaga buhamagarira abandi kuwitabira.

Abari gutegura uyu muhango barimo uwitwa Ilir Chami na Evi Kokalari bivugwa ko yagombaga kuba muri Komite ishinzwe imari muri manda ya kabiri ya Donald Trump, akaba yarakoranye bya hafi n’abadepite bo mu ishyaka ry’aba Repubulikani nka Lee Zeldin na George Santos.

Nk’uko igitangazamakuru The Independent cyabitangaje, aba bantu bamaze kwemeranya ko uyu muhango uzakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rihuza amashusho, ku rubuga rwa Facebook, ari na ho hari kubera ubukangurambaga buhamagarira abandi kuwitabira.

Umunsi uyu muhango uzaberaho ni tariki ya 20 Mutarama 2021 ubwo Joe Biden wemejwe nk’uwatsinze amatora, azaba arahira ku mugaragaro.

Urubuga Daily Dot rwo ruvuga ko bitazwi niba Donald Trump azaba ari muri uwo muhanga, gusa ngo itsinda ryamufashije kwiyamamaza rishobora kuzaba rihari.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri USA yabaye tariki ya 3 Ugushyingo 2020. Joe Biden ni we wayatsinze gusa Donald Trump kugeza ubu ntabwo arabyemera, aho no kuri uyu wa 19 Ukuboza 2020 yashimangiriye ku rubuga rwa Twitter ko “ikinyoma cy’umwaka ari ukuvuga ko Joe Biden yatsinze.”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here