Covid-19: Nyir’inzu abapangayi batinze kumwishyura akuraho inzugi zose avuga ko azagaruka agakuraho n’amabati

0
802

Mu gihugu cya Kenya nyir’inzu abapangayi batinze kumwishyura kubera ikibazo cya coronavirus akuraho inzugi zose avuga ko agiye kugaruka agakuraho n’amabati nibatamwishyura cg ngo bamusohokere mu nzu

Muri kenya haravugwamo ikibazo cy’ubukungu kiri guterwa n’icyorezo cya covid-19 cyangije ibikorwa by’ubukungu byinshi kuko ibikorwa byinshi byarahagaze mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo, nibwo mu gaca ka Witethie nyir’inzu abapangayi batinze kumwishyura akuraho inzugi zose.

Imiryango ikodesha muri izo nzu ifite n’abana bakiri bato, ubu iri kurara mu nzu zitagira inzugi, umuriro ndetse n’amazi nyuma yo gukurwamo na nyiri mazu kubera ko aba bakodeshwa batinze kwishyura ikode ry’ukwezi kwa 3 angana n’amashilingi ya kenya 3000.

Iyi miryango iba muri iyi nyubako ya Limpopo mu gace ka Witethie yavuze ko nyir’amazu witwa Francis Kamau yaje agakuramo inzugi anakupa umuriro n’amazi ndetse abikora bamwe mu bapangayi be badahari.

Aba bapangayi bakaba bari bumvikanyanye na nyiri mazu Kamau ko bagombaga kumwishyura amashilingi 3,000 bitarenze ku i tariki ya 10 mata 2020 ariko ntiyabashije kubyihanganira ngo ategereze.

Aba bapangayi bakomeje bavuga ko uyu mugabo Kamau yaje yitwaje ibyuma bifungura imisumali iba ifashe urugi n’inyundo ndetse n’urukezo rukata ferabeto. Uyu nyir’ inzu ngo yavaga mu nzu imwe ajya mu yindi ariko buri nzu agezemo asiga akuyemo urugi kuri buri mupangayi wese utari wakishyuye ukwezi kwa gatatu.

Nyir’inzu Kamau akaba yasize abwiye aba bapangayi ko nagaruka agasanga bataramuvira mu nzu azakuraho n’amabati.

Leta ya Kenya ikaba yari yatanze ubutumwa kuri ba nyiri mazu ibasaba kwihanganira abapangayi muri ibi bihe ibikorwa byinshi byahagaze kubera coronavirus.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here