Coronavirus yageze mu Rwanda

0
690

Mu gitondo cyo kuri uyu uwa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2020,Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda mu itangazo ryayo rigaragara kuri Tweeter yayo yemeje umuhinde wageze mu Rwanda ku ya 8 Werurwe 2020 avuye i wabo mu mugi wa Mumbai yipimishije, ibimenyetso bye bikaba bigaragaza ka yanduye coronavirus (COVID-19). 

Uyu murwayi utavuzwe izina,Minisiteri y’Ubuzima mu itangazo ryayo yavuze ko nubwo nta bimenyetso by’abanduye coronavirus yari afite akigera mu Rwanda yijyanye kwipimisha kwa muganga ku ya 13 Werurwe, ari naho byaje kwemezwa ko yanduye iyi virus ikomeje koreka imbaga kuri uyu mubumbe.

Minisiteri y’Ubuzima yakomeje ivuga kuri ubu uyu murwayi ari kuvurirwa mu kato kandi ubuziama bwe buhagaze neza.Minisiteri y’ubuzima yongeyeho ko abantu bose bahuye bose n’uyu murwayi kuva yaza mu Rwanda mu duce yagiye abnyuramo twose bose babonetse kandi bamaze gukurikiranwa.

Minisiteri y’ubuzima yasoje itangazo ryayo yibutsa abaturarwanda bose ko bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza yatanzwe n’ubuyobozi bw’ubuzima, cyane cyane gukaraba intoki buri gihe, bakirinda guterana bya hato na hato, kandi bagatanga ibimenyetso byose bahamagara nimero itishyurwa 114 .

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here