Coronavirus: Ese kunywa ibintu bishyushye byaba birinda Covid-19?

0
130

Abantu benshi bakomeje kwibwira ko kunywa ibintu bishyushye bishobora kurinda coronavirus

Ubusanzwe kunywa ibintu bishyushye bituma wumva umerewe neza cyane cyane iyo hanze hakonje ushaka gushyushya umubiri, binafasha bamwe na bamwe kuruhura mu bwonko nko mu gihe bari mu kazi, ibinyobwa bishyushye usanga abantu bakunda harimo icyayi n’ikawa.

Muri iki gihe coronavirus yugarije isi hari amakuru menshi akomeje kugenda azenguruka ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari bimwe mu bintu umuntu yakora akirinda coronavirus kandi ayo makuru akaba ataratanzwe n’inzengo z’ubuzima.

Mu bigenda bicicikana ku mbuga nkoranyambaga harimo kuvuga ko umuntu iyo afashe amazi ashyushye agashyiramo indimu byaba bihagarika coronavirus. Inzego z’ubuzima z’ikaba zikomeje kuvuga ko aya makuru aba ari ibihuha mu byukuru ko ibi bintu bitarinda coronavirus.

Ron Eccles, umuhanga cyane mu bijyanye ni ndwara zifata mu myanya y’ubuhumekero wo muri kaminuza ya Cardiff agira ati” nta gihamya na kimwe cyerekana ko kunywa ibintu bishyushye birinda coronavirus”.

Ron Eccles akaba yarakoze ubushakashatsi ubwo yumvaga atameze neza akonje anarwaye ibicurane anywa ibintu bishyushye asanga hari kintu gito bihindura kubijyanye no kugabanya ubukonje gusa bikaba bitarinda  coronavirus.

Ubundi bushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko byibuze bitwara amasaha agera kuri 30 ku kuba uturemangingo twa mbere twamaze kwandura iyi virusi, ubusanzwe umuntu muzima mu mubiri aba afite ubushyuhe bwa dogere 37, akaba ari ubushyuhe bufasha iyi virusi kwiyongera cyane.

Bikaba bigaragara ko ubushyuhe buva mu kunywa ibintu bishyushye budahagije ku kuba bwagenda bukica iyi virusi iba yamaze kugera muturemangingo, byibuze ubushyuhe buri hejuru ya dogere 60 bushobora kwica iyi virusi gusa ibiribwa cyangwa ibinyobwa birimo ubu bushyuhe akaba nta muntu ushobora kubifata kuko byakwangiza umubiri kubera ubushyuhe bwinshi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here