Byakomeye Minisitiri w’Ubuzima yasanganywe Corona Virus.

0
78

Nyuma y’uko Icyororezo cya Karahabutaka cyamenyekanye nka Corona virus cyamaze gushegesha bimwe mu bihugu bikomeye,cyane cyane igihugu cy’Ubushinwa.Ubu noneho Corona Virusi yongereye umuvuduko kuko yamaze kugera ku migabane yose y’isi.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru mpuzamhanga cy’abongereza BBC,Umuminisitiri wungirije w’ubuzima witwa Iraj Harirchi,ku wambere w’iki cymweru yagaragazaga ibimenyetso simusiga by’uburwayi bw’icyorezo cya Corona virusi ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mu murwa mukuru Tehrain.Ibyo bimenyetso byarimo gukorora ubutitsa,no kubira ibyuya byinshi.

Ibi byaje nyuma kandi y’ibyavugwaga ko Guverinoma y’iki gihugu yari iri guhisha abaturage ko iyi virusi yari yamaze kugera no gutangira koreka imbaga muri iki gihugu.Uyu minisitiri wungirije yari yamaganiye kuri ibi byashinjwaga guverinoma ari mo.

Dore agakoko ka corona kamaze gushyira ubuzima bwa bw=enshi ku isi mu kaga

Kugeza kuri ubu Guverinoma ya Irani iremeza ko muri iki gihugu hari abantu 95 basanganywe ubu bwandu nubwo bamwe barimo n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima(Word Health Organisation) bashimangira ko abarenga 200 bamaze gufatwa n’ubu bwandu muri iki gihugu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here