Bunani watabaye umwana warugiye gutwarwa n’amazi yahembwe moto n’amafaranga menshi , umugore we ahabwa igishoro cyo gutangiza amangazini

0
255

Mu minsi yashize hagiye hakwirakwizwa amashusho ya Bunani Jean Claude watabaye umwana wendaga gutwarwa n’amazi mu mvura ikabije yari imaze iminsi yugarije u Rwanda.Icyi gikorwa cy’ubutwari yagikoreye kuri ruhura y’i Nyabugogo.Ibi byatumye ashimwa na benshi mu banyarwanda bo mu ngeri zitandukanye.

Nyuma y’iki gikorwa cy’ubutwari yaje guhabwa akazi ko gukora amasuku no kurinda umutekano mu ibitaro bya Polyclinique de l’etoille mu rwego rwo kumushimira.Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Leta z’unze ubumwe z’Amerika na bo ntibatanzwe inyuma mu gushimira Bunani ku gikorwa cy’ubutwari yakoze ,ni muri urwo rwego bamuguriye moto ifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni n’igice(1 500 000).

Muri ki gikorwa kandi byameyekanye ko umugore wa Bunini Jean Bosco yahawe amfaranga yo gutangiza iduka tutashoboye kumenya umubare. Umuyobozi w’Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe bw’Amerika bwana Dr.Kayinamura Yohani mu magambo ye yagize ati “Twabajije umuryango wa Bunani Jean Bosco uburyo twabafashamo,tubona ko twabafasha twabaha moto ndetse n’aya mafaranga y’igishoro,tukabikora nk’uko Buanani yagaragaje umutima wo gufasha”.

Aha meya wa Nyarugenge Kayisime yshimiraga Bunani

Bunani yicaye kuri moto yaramaze guhabwa n’akanyamuneza mu maso yashimiye aba banyarwanda batuye muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika.Avuga ko iyi moto n’igishoro bigiye guha umuryango we ejo hazaza heza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here