Biro Nyobozi ya ADEPR irashinjwa kugabanya imishahara y’abakozi b’itorero binyuranye n’amategeko

0
967


Muri iyi minsi ubukungu bwa ADEPR bwahungabanyijwe n’ingamba zashyizweho mu guhangana na Coronavirus zirimo ihagarikwa ry’ibikorwa bihuza abantu benshi nk’amateraniro, ibitaramo n’ibindi. Ibi byajyanye n’ibihe byo kuguma mu rugo, byatumye abakirisitu b’itorero badakomeza gutanga amaturo n’ibyacumi byavagamo ibihembo by’abakozi.

ADEPR mu gushaka umuti kuri iki kibazo yagaragaje umushinga wo kugabanya imishahara ihabwa abakozi bayo barimo abapasiteri n’abavugabutumwa.

 Biro Nyobozi yegereye abashumba b’indembo n’abayobozi b’amatorero y’uturere ibamenyesha iby’impinduka mu mishahara, ibasaba kubyumvisha abandi bakozi bayoboye.

Mu Mujyi wa Kigali, abo mu Karere ka Nyarugenge basinye inyandiko yemera kugabanyirizwa umushahara ariko bigeze ku bo muri Gasabo na Kicukiro barabyanga.

Aya masezerano yanditse ateganya kugabanya umushahara guhera muri Gicurasi 2020 kugeza igihe ingaruka itorero ryatewe na COVID-19 zizavaho.

Biro Nyobozi yamenyesheje Inama y’ubuyobozi (CA) iby’izo mpinduka ku wa 13 Gicurasi 2020 ibinyujije mu butumwa bwa email.
 

Amategeko shingiro ya ADEPR mu gace kayo ka 21, ateganya ko CA ariyo yemeza ibigendanye n’imishahara y’abakozi b’itorero.

Ikomeza ivuga ko “Kugira ngo hafatwe ibyemezo bikurikije amategeko kandi bifatwe n’urwego rubifitiye ububasha, mbona hatumizwa inama idasanzwe y’Inama y’Ubuyobozi (CA) ikiga ku bigendanye n’imishahara y’abakozi hakurikijwe uko ubukungu bw’itorero buhagaze.’’



Ubusanzwe CA iterana rimwe mu gihembwe ariko ishobora no gukora inama idasanzwe mu gihe hari ikibazo cyihutirwa gikeneye kwigwaho.

Rev Karuranga yasobanuye ko nta gikuba gikwiye gucika kuko ikibazo gihari kiri rusange.

Yakomeje ati ‘‘Tugomba kumenyesha abakozi ko guhembwa imishahara yari isanzwe bitagishobotse bijyanye n’ibihe turimo [byo guhangana na COVID-19] ku muntu wese uhemberwa muri ADEPR.’’

Abajijwe kuba icyemezo cyafashwe na Biro Nyobozi itabyemerewe, yasobanuye ko nta tegeko ryishwe ahubwo ari ikibazo cy’igihe kumenyeshwa abakozi byagombaga gukorerwa.

Ati “Biro Nyobozi ifite ububasha bwo gufata icyemezo cyihutirwa iyo ari ngombwa hanyuma ikazabibasobanurira [CA]. Iyo ngingo [itegeko rigena ishyirwaho ry’imishahara] ni iyo mu bihe bisanzwe.’’

Mu bihe bidasanzwe Biro Nyobozi ishobora gutegura umushinga w’ibyihutirwa, abagize Inama y’Ubutegetsi bakawutangaho ubugororangingo.


LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here