Amateka y’ibyorezo byibasiye isi kuva yabaho.Coronavirusi,SIDA ,na Ebola biza ku mwanya wa kangahe?

0
266

Kuva isi yatangira,hagiye habaho ibyorezo bikibasira abatuye isi bikica umubare munini bikanashegesha ubukungu.Bimwe byazaga igitaraganya bikagenda nka nyomberi ,ibindi byarazaga bigature biakaba abaturanyi bikagenda bimaze kuyogoza inyokomuntu.Tugiye kurebera hamwe ibyorezo byibasiye isi kurusha ibindi ,by’umwihariko guhera mu ntangiriro za 1900.

1.Imbasa muri Amerika(1990)

Perezida wa Roosevelt Franklyn wayoboye Amerika mu gihe cy’’intambara y’isi ya kabiri yigeze kurwaraho iki cyorezo cy’imbasa.Cyatangiriye muri New York handura abarenga 20,000 cyica abantu 6000.Iyi ndwara ubusanzwe yibasira abana kandi igasigira ubumuga budakira abayanduye.Iyi ndwara yaje kuvumburirwa urukingo muri 1954.Nubwo yakwiye ku isi hose yagabanyije ubukana ariko ntiraranduka.

 

2.Ibicurane bya Espanye(Spanish flu)

Iki cyorezo kiri mu byashegeshe isi mu mateka dore ko abarenga miliyoni 500 mu mpande zose z’isi bacyanduye.Umuntu umwe muri batanu yahitanywe na cyo, hari n’amoko amwe y’abasangwabutaka yari agiye kuzima burundu agacika.Ibintu byagizwe bibi kurushaho kuko cyabaye hariho intambara y’isi ya mbere.Ubuzima bubi bw’abasirikare bwabashyize mu kaga.N’ubwo cyatwererewe Espanye ,nta gihamya ihari cy’uko ariho cyaturutse.

 

3.Ibicurane bya Asia

Gifite amamuko mu Bushinwa,cyahitanye abarenga miliyoni.Iyi ndwara yakwirakwiriye mu buryo bwihuse muri Singapore na Hong Kong muri 1957 ndetse n’imigi imwe n’imwe ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.Abantu 116,000 bitabye Imana muri icyo gihugu.

 

4.SIDA

Ngirango kuri ubu ni cyo cyorezo kizwi kurusha ibindi ku isi,giterwa n’agakoko ka VIH. Kikaba cyaraje muri 1981.Kuva yavumburwa,SIDA imaze guhitana abarenga miliyoni 35.Bivugwa ko yakomotse ku nguge zo muri Afurika y’Uburengerazuba gusa hari n’abamwe bemeza ko yakozwe muri laboratwari.Abarenga 60% b’abanduye SIDA babarizwa muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Na n’ubu nta rukingo  ruraboneka ariko hari imiti igabanya ubukana izwi ku izina rya ARV.Mu ntangiriro za 2020 ,bivugwa ko abantu 2 bayikize.

 

5.Ibicurane by’ingurube

Mu mwaka wa 2009, isi yugarijwe n’icyorezo cy’ibicurane by’ingurube.Kubera iterambere ry’ubwikorezi bwo mu kirere,byari byoroshye ko iyi virusi ikwirakwira mu bice byose kubera ingendo z’indege.Mu mezi make gusa, iyi virusi yakwirakwiye mu isi yose .Yatangiriye muri Mexico abarenga miliyari 1.4 ibageraho. Yishe hagati y’abantu 151.700 na 575,400. 80% by’abapfuye bari munsi y’imyaka 65.Iyi ndwara kugeza ubu yabonewe urukingo.

 

6.Ebola

Abatuye umugabane wa Afurika ntibazibagirwa uburyo hagati ya 2014 -2016 iyi Ebola yacikishije ururondogoro umugabane.Abantu 11,325 bivugwa ko bahitanywe nayo.Uwa mbere wayanduye yagaragaye muri Guinea muri 2013, Ukuboza.Nyamara iyi Ebola yari yarigeze kugaragara muri 1976 muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo.Umurwayi wa nyuma vuba aha yasohotse mu bitaro .

7.ZIKA

Ubusanzwe ZIKA yandurira mu mibu yo mu bwoko bwa Aedes ,ikaba yanandurira mu mibonanompuzabitsina n’uyirwaye.Yibasira abana bakiri munda z’abanyina ikaba yatuma bavukana uburwayi.Kuva muri 2015 umugabane w’Amerika Y’epfo wibasiwe n’icyi cyorezo .Ntibizwi neza abo cyahitanye.Abayirwaye bashobora kuvuka bafite umutwe munini.

 

Muri rusange,ibyorezo si bishya mu mateka y’isi ,byahozeho nta n’ikimenyetso cy’uko hazagera igihe bishira byose.Nyamara ku bufatanye,muntu yagiye ashakira ibisubizo ibi bibazo byabaga bimwugarije.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here