Amateka n’ibigwi bya Witakenge Jeannot mu mupira w’amaguru, kuri ubu wamaze kwitaba Imana.

0
128

Witakenge Jeannot yavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(RDC) akaba yaje kwitaba imana afite imyaka 40 y’amavuko azize indwara ya Cancer, nubwo uyu mugabo yavukiye muri RDC amateka n’ibigwi bye mu mupira w’amaguru yabikore mu Rwanda, aho yakiniye amakipe agiye atandukanye arimo nka APR na Rayon Sports zikunzwe na benshi hano mu Rwanda.

Jeannot Witakenge yageze mu ikipe ya Rayon Sports mu mwaka wi 1990 avuye muri Espoir FC ibarizwa mu karere ka Rusizi, mu 1994 ubwo habaga Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahise ajya gukinira ikipe y’I Burundi yitwa Inter star.

Nyuma yaho mu 1996 nibwo yaje kugaruka muri Rayon sports akaba yaratwaranye n’iyi kipe ibikombe bya shampiyona ya 1997,1998,2002 ma 2004.

Mu 1999 ubwo yakiniraga Rayon Sports yajyanye n’ikipe y’igihugu (Amavubi )mu Bubiligi aratoroka aba aretse gukina umupira w’amaguru kugeza muri 2001, nibwo yaje kongera kugaruka muri Rayon Sports ayikinira umwaka umwe, ahita yerekeza muri Lupopo yo muri RDC.

Nyuma yaho yaje kugaruka mu Rwanda yerekeza mu ikipe ya APR FC aho yaje gutwarana ibikombe bya shampiyona n’iyi kipe bya 2006 na 2007.

Jeannot yaje kuva muri APR FC 2009 ajya gukinira ikipe ya Lupopo yo muri RDC ariho yaje gusoreza gukina umupira w’amaguru, atangira gutoza.

Uyu mugabo yaje guhabwa akazi ko kuba umutoza wungirije muri Rayon Sports asimbuye Ndikumana Hamad witabye imana muri 2017.

Witakenge Jeannot yamaze amezi agera kuri 4 ari umutoza wungirije muri Rayon Sports aza kwirukanwa na Ivan Minnaert wari umutoza mukuru icyo gihe, aho yasabye ko yahindurirwa inshyingano ntakomeze kumubera umutoza wungirije.

Ayo namwe mu mateka ya Witakenge Jeannot wamaze kwitaba imana, tukaba tumwifuriza iruhuko ridashira tunakomeza kwihanganisha umuryango we n’inshuti.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here