Abantu 700 bapfuye bazize kunywa alukulu(methanol), ngo ibakize Koronavirusi.

0
573

Abantu barenga 700 bitabye Imana nyuma yo gufata alkolu yo mu bwoko bwa metanol isanzwe yifitemo ubumara bwica bakayinywa, bibeshya ko ishobora gukiza Koronavirusi yugarije isi yose muri rusange .Iri sanganya ryabereye mu gihugu cya Irani.

Ubuyobozi bukuru bw’iki igihugu bwatangaje ko uburozi bw’inzoga bwahitanye Abanyayirani 728 hagati ya 20 Gashyantare na 7 Mata. Umwaka ushize ho hapfuye abantu 66 gusa bazize uburozi bw’inzoga, nk’uko raporo ibigaragaza. Uburozi bw’inzoga bwiyongereyeho inshuro 10 muri Irani mu gihe cy’amezi abiri gusa ugereranyije n’umwaka ushize wose.

Raporo ya guverinoma yashyizwe ahagaragara mu ntangiriro za Mata, ku cyorezo cya Koronavirusi.Umuvugizi wa minisiteri y’ubuzima muri Irani, Kianoush Jahanpour, yavuze ko abantu 5.011 bari bararozwe n’inzoga za metanol, yongeraho ko abantu bagera kuri 90 batakaje amaso cyangwa bakaba bafite ikibazo cy’amaso kubera uburozi bwo muri metanol.

Hossein Hassanian, umujyanama wa minisiteri y’ubuzima, yavuze ko umubare wanyuma w’abantu bugarijwe n’ubuhumyi ushobora kuba mwinshi.Irani yashegeshwe n’icyorezo cya Koronavirus ku buryo bukabije.Kugeza kuri uyu munsi hapfuye abantu 5.806 naho abantu barenga 91.000 banduye iki cyorezo.

Metanol ni ubwoko bwa alukolu butagira impumuro cyangwa cyangwa icyanga nk’ibindi binyobwa.Iyo inyowe bitera uwayinyoye ububabare mu ngingo no kwangirika kw’ibice by’ubwonko.Ibimenyetso by’ingaruka k’uwayinyoye birimo ububabare mu gatuza, isesemi,guhumekera hejuru, ubuhumyi ndetse na kujya muri koma.

Ubusanzwe muri Irani, guverinoma itegeka ko abakora metanol y’ubumara bongeramo ibara ry’ibihimbano ku bicuruzwa byabo kugira ngo abaturage bayitandukanye na alkol isanzwe inyobwa (Ethanol),kandi ikaba ari ubwoko bw’inzoga ishobora gukoreshwa mu koza ibikomere.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here