Abakozi ba kaminuza yigenga mu ruhuri rw’ibibazo nyuma yo guhagarikwa

1
774

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yateranye ku ya 30 Mata uyu mwaka ,ni ku wa kane w’icyumweru gishize ,ryemeje ko amashuri azasubukura muri Nzeri kubera icyorezo cya Covid-19.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ejo yatangaje ko amashuri abanza n’ayisumbuye azatangira bundi bushya mu gihe amashuri makuru na za kaminuza zizakomereza bundi bushya.

Nyamara bamwe mu bakozi b’ibigo byigenga batangiye kugirwaho ingaruka nyuma yaho bimwe mu bigo bakorera byatangiye guhagarika amasezerano y’abakozi babyo.

Mu itangazo ryasohowe a Kaminuza y’Abadiventisiti b’Abalayiki,ryamenyesheje abakozi bayo ko bitewe n’uyu mwanzuro wo guhagarika amashuri,bijyanye n’ibibazo by’ubukungu iyi kaminuza irimo kubera nta mafaranga y’ishuri ari kuva mu banyeshuri,babaye bahagaritse amasezerano yabo.

Hagiye humvikana amwe mu mashuri yigenga ahagarika akazi k’abakozi bayo kubera iki kibazo.

1 COMMENT

  1. Ibi nibyo birakwiye ko MINEDUC icungira hafi imikorere yizi kaminuza kuko zereka HEC imibare y’imihimbano ziyibeshya ko zikora neza kandi amafaranga abonetse ba nyirazo bishyirira mu mufuka. Utetse n’ukwezi kwa Kane hari ni zifite ibindi birarane by’imishahara. Ibi bigira ingaruka ku banyeshuri kuko umwarimu waburaye atabura kwaka no kwakira ruswa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here